Inyanja

Inyanja

Share

👑 ITOROSHI 🔦🔦

WhatsApp: +250735460077

12/07/2026

🔦 - Bya bihe

"Harya ngo ntujya ukundana? Abasore warabananiye, warabananiye. Uterana indobo bakagutinya, njye sinzahubuka, nzaza, nzaza buhoro buhoro...."

📸: King James na Shaddy Boo (wari umu video vixen) mu mashusho y'indirimbo 'Buhoro Buhoro'. Indirimbo twese twakunze mu mwaka wa 2012. (Ubu imyaka 14 irashize. Umwana wavutse iki gihe ubu ari hafi gukora tronc commun. Ibihe birihuta🥹).

Iyi ndirimbo yaje isanga izindi umwami James yari amaze gukora nka; Narashize, Nta mahitamo, Ndakwizera, Ese Warikiniraga, Birandenga, Pala Pala, Cyahiye ft Jay Polly n'izindi. Mu bihe yegukanaga Primus Guma Guma itagibwaho impaka!

💔🕊️

11/07/2026

🔦 - Bya bihe

Ifoto y'Urwibutso🥹 Ukimara kuyibona uhise wibuka iyi mirongo: "Nisanze ndi muri Story nk'iya Makaveli.... Mukabironda ntana rimwe ansekera! Ab'ibishwima badaseka bampenera...!!!"

Cyangwa se: "Aho ndi ndagutekereza, aho ndi ndakuzirikanaaa. Imirindi wumva ni iyanjye, ijwi wumva na ryo ni iryanjye. Ahaaa..."

📸: Green P na Platini mu myaka myinshi cyane ishize. Sinzi niba aba bombi baba barigeze bahurira mu ndirimbo n'imwe!
Gusa Tuff Gang na Dream Boys bari bafitanye umubano utari mubi☺️

06/07/2026

🔦 - Byabihe🥹💔

Ese wowe ntujya ukumbura Queen Cha wa kera??? Umwe mu bahanzikazi beza twagize mub'igisekuru cyakurikiye ba Victoire (Urwo Ngukunda), Miss Jojo, Miss Shanel...

Mwibuke aturirimbira ngo: "Ingumi untera zintera imisonga, ndagukunda n'ubwo untera agahinda. Ndagukunda n'iyo wancira mu maso nzahora ngukunda!!!!..."

Ibuka se disi igihe asaba imbabazi umukunzi we ati: "Emera ubyirengagize, kuko kumbabarira sinabigusaba. Nanyereye rimwe mfatirwa mu cyuho..."

Mwibuke agira ati: "Windekura oya winjya kure, Mu maboko yawe, ni ho nshaka kuguma"

Cyangwa se za yakoranye na mubyara we Safi Madiba ati: "Baby when I miss your face, umuriro uraka nkeneye kizimyamwoto!"

Ni iyihe ndirimbo ya Queen Cha ukunda?
Ubu dusigaranye: Ariel Wayz, Bwiza, Alyn Sano, France Mpundu n'abandi..

Ibihe biha ibindi🥹🥹

05/07/2026

🔦

Nawe ntujya ukumbura Naason wa kera?? Umwe mu bahanzi beza twari dufite hagati ya 2009 na 2012 mu muziki w'u Rwanda!

Uyu musore yasusurukije benshi mu ndirimbo nziza z'imitoma ndetse atangira kuziba icyuho twari dutewe n'igenda rya Meddy na The Ben (We na ba Kamichi, King James, Kitoko, Dream na Urban Boys, Knowless n'abandi bari hit icyo gihe).

Mwibuke aririmba: ati: Mfite amatsiko, y'urugo rwacu. Mfite amatsiko y'uko bizamera turi kumwe, duhorana kugeza dushaje. Cyangwa se : Ati Nyigisha uko ngomba kumera, nyigisha uko ngomba kuvuga igihe turi kumwe sinkubabaze! Nyigishaaaaaa....!

Mumwibuke kandi aturirimbira ati: "Sogokuru agiye gutabaruka, yampaye igitabo ati uzagisome... Abisi weee, bazishima ari uko ubabaye, bababare ari uko wishimye!"

Naason turamukumbuye cyane! Byagera ku zindi ngoma ze nk'Indwara y'Urukundo, na hamwe agira ati: None ubu sinkirya, sinkiryama ndababaye.. nabaye nk'umusazi. Cyangwa igihe ajya gutereta yambaye ibirenge bakamuca amazi😂 yazana imodoka bakayogesha amazi, bakamwereka urukundo rudasanzwe.

Naason🥹 - BYA BIHE BYAHISE💔🕊️

05/07/2026

🔦 - Bya bihe🥹

The Ben na Tom Close muri 2008/09..
Aba bajama abenshi muri twe twari tuzi ko bavukana!!!
Urebye aha Tom Close ni we wari umustar cyane kuko yakubitaga indiriimbo zikagera kure cyane, azwi hose kuva i Butare aho yigaga.

Aba bombi bafitanye ingoma zitandukanye, ariko ihita ituza mu mutwe ni: "Ugenda mu ishyamba utazi, ukahaca inkoni utazi... Sinari nkuzi...!!"

Iyi myaka aba basani bari mu bahanzi bayoboye mu muziki w'ikiragano gishya, aho nka Tom Close yari afite ingoma ziri gukundwa nka SIBEZA. Bene Adamu ntibanyurwa (arasa Muyoboke😂), mwibuke imwe yaririmbaga ngo Umunyarwandakazi ni mama w'abana banjye (hamwe na Goodlyfe🇺🇬). Ibuka Mbwira Yego (ati "Mbwira yego umutima ubone gutuza). N'izindi.

The Ben we akagira ingoma zirimo Rahira hamwe na Liza Kamikazi. Bati: "Rahira ko iteka uzampora hafi, rahiraaaaa". Mwibuke Urarenze: Iyo udahari nta mahoro ngira, ndasinzira ibitotsi nkabibura!"

Amahirwe ya nyuma, Uzaza ryari?! N'izindi.

🥹🕊️

04/07/2026

🔦 - Byabihe😭

Masho Mampa na Diplomate! Ucyumva aya mazina; KICUKIRO Center uba wahageze🥹 Inkingi mwikorezi z'iyi njyana y'urusobe rw'ibitekerezo (abandi bakongeraho n'umujinya).

Aba bakoboyi bazamuye ibendera rya Kicukiro Center kuva muri G-Unit⛳ Ndabyumva cyane uhise wibuka izi ngoma: "Baduhigahiga ngo baturangize, ibyanjye ndabizi niga! Bakaduhabya, bakazana so twe tukabareka!".

Uhise wibuka kandi 'Babiri ku rutonde', ngo Streetboy ahora ari Busy... Babiri ku rutonde rwabambanywe na Mesiya!

Kicukiro Center ni bo bayigejeje aha. Ukongeraho n'andi mazina yagiye avugwa kenshi abakoboyi bose bibuka nka: wavuzwe mu ngoma nyinshi z'aba basani nk"Umunsi ucyeye ya Diplomate, Ukuri ya Marshall, Wa si We ya Marshall...

Amatage ni amatindi💔💔 Turi kubona Diplomate gusa, Masho muri So💔😭

Ingoma zabo z'Ibihe byose:
Umucakara w'Ibihe
Ukuri
Umunsi Ucyeye
Irimbi ry'Abazima
Umuhanda
Kure y'Imbibi
Fasasi wa Mbere
Ideoloji
Wa si we
Imvugo yanditse
Imizingo yatakaye
Ikaramu
Akotsi k'abatabazi
Invitation
etc...

02/07/2026

🔦

Abana b'ubu ntibazi ukuntu Knowless yari crush wa ba Papa wabo🥰 - Twese twakundaga indirimbo ze bikomeye.

Uribuka???
"Ngo ese ninza tukajyana sinzicuza? Shaka kumenya niba utazahinduka..."

"Sinakubwira ibyo ntazi, oya sinabishobora. Amaso yawe aguhe igisubizo!"

"Adelphina eeeeh, Adelphina wibababara." Akaturirimbira indirimbo z'agahinda nka "Sinzakwibagirwa n'ubwo imvura yagwa imivu igatemba. Ntacyasiba izina ryawe, mu mutima wanjye!"... "Ninkureka ukagenda, ese ni iki kimbwira ko uzagaruka amahoro!"

Mwibuke muri 'Nzabampari' ati "N'aho isi yose yakwanga, inshuti zikagenda. Nzaba mpari!" Cyangwa ngo "Njyewee, ni wowe nkunda mu buzima... Kuki iyo umbonye mbona uhinduka... Nakoze iki?", "Iyo ntaza kubona umukara, simba naramenye ko umweru ubaho!"

Knowless wa kera wowe ntujya umukumbura???
🥹🥹🕊️🕊️

02/07/2026

🔦

Derby y'u Rwanda mu bihe byahise🥹
Aha ni mu mwaka wa 2012! Muri Derby ya APR FC na Rayon Sports yabereye i Nyamirambo.

Kuri iyi foto muri kubonaho abakinnyi nka Ndikumana Hamad 'Katauti' na Papy Faty (Imana ibahe iruhuko ridashira💔🕊️), muri kubonaho kandi umunya Haiti kabuhariwe Lionel St Preux ndetse na Selemani Ndikumana🇧🇮...

Imyaka 14 irashize!

🕊️🕊️🕊️🕊️

01/07/2026

🔦

Wowe ntujya ukumbura aba bahungu bashingiye imizi i Butare - INDATWA🥹🥹 Mu majwi meza cyane bati: "Izuba rizarasa, ukwezi kuzamurika Magorwa, ntiwihebe🥹🥹" bati "Sinakwita Data, wihakanye Mama" - Indirimbo zabo zakoze ku mitima ya benshi.

"Umutima wawe uratera vuba, nanjye nkabyumva. Ariko ntitwabana dufitanye isano."

"Si inzika Oya Oya, sinzika reka reka. Ni ibihe bikugarutse",

"Imana n'abantu baba abagabo bo guhamya y'uko njye ngukunda. Nzagufata nk'amata y'abashyitsi Iteka n'iteka!"

"Uzambarize Mama niba akinyibuka"

"Uwo twakundanye mubutoya mumubwire ko nkimwemera. Mumutashye, mumuramutse.."

"Data ni inde?? Data ni inde??"

"Ryama usinzire urare aharyana..."

: Ntitwabifuriza intabi nk'uko bagiye bakadusiga. Tuzahora tubasabira umugisha ku Mana. Bazahahe baronke!!!!!

BYABIHE😥💔
✍️ Aristide Ndahayo

Want your business to be the top-listed Gym/sports Facility in Kicukiro?

Click here to claim your Sponsored Listing.

Location

Category

Telephone

Website

Address

Kicukiro