28/05/2026
Ishimwe Ganijuru Elia dukwiriye kumuha indabo ze ndetse akanongerwa amasezerano muburyo bwihuse.
Uyu musore season yashize yatijwe muri vision iramanuka aragaruka. Ahageze season itangire yarirengagijwe ariko kwihangana no gukomera kwe byatumye abo bari bazanye Bose bigeraho bakamuha umwanya.
Ari kurwego twiza kubera discipline no guca bigufi.
Ndakubwira ukuri ko iyo biba umuntu utari umugabo yashoboraga no kuba yararetse umupira
27/05/2026
Dean Huijsen yakiniye aba holandi mumyaka mito harimo U17,U18 ndetse U19
Ariko yaje guhitamo gukinira ikipe Yigihugu ya Espagne kuko yatekerezaga ko bizamworohera kubona uko akina ugereranyije nabaholandi bafite anadefenseur benshi ariko kubwamahirwe macye ikipe Yigihugu ya Espagne nayo Yaramusize, ntizamujyana muri world cup.
Nirihe somo ukuye muriyi nkuru
27/05/2026
Twitorere umukinnyi wumwaka muri Rayonsport
Nubwo umwaka ubaye mubi ariko hari abakinnyi bitwaye neza kuruhande rwabo
Wowe uramutse utanga Igihembo cyumukinnyi mwiza w' umwaka wagiha nde?
Njye ni hagati ya Gloire Ngongo Tambwe na Richard Ndayishimiye
26/05/2026
Kimwe mubintu byiza byabaye kuri Rayonsport uyu mwaka nukuba yarasinyishije Tony Kitoga.
Iyaba twajyaga tubona talents nkizi byaba aribyiza cyane.
26/05/2026
Kumezi ye Atanu na match akiniye Rayonsport
Ni flop cg Si Flop?
Tubwizanye ukuri
26/05/2026
Ese ubaye uri umuyobozi wakongerera amasezerano Aziz Bassane?
Yego cg oya unasobanure impamvu
26/05/2026
FT Rayonsport 2-0 Bugesera
Asman Ndikumana ⚽
Aziz Bassane ⚽
Ko mutaje kureba umukino byagenze bite?
25/05/2026
Mwamutera amabuye mwagira ntibikuraho ko ntakidasanzwe yakoze cyatuma atukwa.
Penalty barazirata uretse na Mado na cr7 ubwe arazirata.
Byaba byiza tugiye dushyigikira abakinnyi bacu aho kubarimiraho itaka mugihe byanze.
Ikindi mwirinde amaradio ababwirako ikipe ya rayon ikomeye kdi iribitsinde kuko ntikomeye rwose. Ibyo nimumara kubishyira mumutwe muzajya muba muziko byose bishoboka
25/05/2026
Murenzi Abdalah ntitwatinya kuvugako inzibacyuho ye ntakintu igezeho muburyo bwo mukibuga. Mumeze agera kuri 6 bayoboye ikipe ishize ntagikombe nakimwe itwaye, ndetse no kubona umwanya wo gusohoka biragoye nubwo bishoboka.
Uretse ibyo mumezi atandatu gusa Abdalah akoreshejemo abatoza 2, yaguzemo abakinnyi bakurikira
Kwizera Olivier
Tchimanga Ramazan
Ben Aziz Dao
Ishimwe Patrick
Yanick Bangala
Likau Faustin
Uwumukiza Obed
Joachim Vigninou
Anatira Mugisha Didier.
Aba abenshi muribo ntibaboneka muri 11 bananzamo yewe bamwe no mubasimbura ntibabonekamo
Ibi byose byari gushaka umusaruro ariko byaranze.
Mubyo atweretse muri Aya mezi atandatu ntacyizere atanga ko ayihawe yagira icyo ageza kuri equipe.
Mwebwe mubibona mute?
23/05/2026
Ubundi abarayon mwashatse mwaza tukajya twifanira ikipe yabagore kuko abagabo bo ibyabo byarayoberanye.
Ubu uzumva induru kuri za radio ngo rayon yazanye uyu, sinzi ngo ba Joseph sackey, nabandi nyamara undi mwaka urangire igikombe ari kucyibona mubinyamakuru.
Ariko Rayonsport WFC ntuzumva bayivuga uzayibona ibiterura.
Congratulations again girls. You deserve the best
23/05/2026
Congratulations 🎊🎊👏👍👏🎊 to APR Fc.
Ahasigaye Rayonsport WFC ishake umwanya wa kabiri