18/09/2022
UBONYE UMUHUNGU KURI FACEBOOK,
Urebye profile picture ye, usanze ari mwiza.
Arakwandikiye, uhise umusubiza ako kanya n'akanyamuneza kenshi.
Agusabye ko mwazahura umunsi umwe, urabyemeye.
Wa munsi urageze, uhisemo kwambara akajipo kagufi n'agapira kerekana amabere.
Aragusohokanye ngo mujye gusangira muri Hotel.
Mugezeyo, mugiranye ibihe byiza.
Atangiye kugushima ku kiganza, urumva ari byiza.
Arakurebye maze aramwenyura.
Urumva utangiye kumukunda.
Agusabye kumuherekeza aho atuye muri apartment, uremeye.
Mugezeyo, akuryamishije ku buriri bwe atangiye kugusoma, uramuretse kuko urumva ari byiza.
Urabizi ko ari bibi, ariko urumva biryoshye.
Umusabye ko akoresha agakingirizo ariko akubwiye ko watinze kubimubwira.
Uramwubashye uramuretse.
Akubwiye ko agukunda, umusubije ko umukunda nawe.
Abigukoreye neza kandi gahoro.
Murangije kubikora agiye muri frigo akuzaniye juice, agufashije kuyinywa, urumva wabaye igitangaza.
Urambaye, araguherekeje agutegeye taxi voiture, agusomye kwitama maze aguha n'amafranga arangije ati bye cherie.
Uratashye muri taxi voiture uragenda wibuka ibihe byiza mwagiranye, ukisetsa.
Ugeze mu rugo uramwandikiye ko wahageze amahoro ari online ariko yanze kugusubiza.
Mu gitondo urongeye uramwandikiye ariko nabwo yanze kugusubiza.
Hashize iminota mike urebye mu nshuti zawe za facebook uramubuze, yaku BROTSE.
Iminsi, ibyumweru, n'amezi birashize.
Utangiye kumva urwaye, unaniwe, wataye ibiro kandi ufite isesemi, ugiye kwa muganga.
Baragupimye, nyuma y'iminota,
Muganga araje akubwiye ko wanduye SIDA kandi utwite.
Wanze kubyemera, utashye uri kurira kandi ufite n'ubwoba bwinshi.
Urumva nta cyizere usigaranye cy'ubuzima, urabona urupfu ruza rugusanga.
Iryo niryo herezo ryawe. 😭😭😭
ISOMO: Bakobwa bagenzi banjye mureke kwirukira iraha ry'akanya gato, mureke gushukwa n'ubwiza cyangwa ubutunzi kuko ibirabagirana byose atari zahabu. Ntugende udakoze kuri iyi page niba iyi nkuruharikintu ikwigishije
KORA K'UNSHUTI ZAWE NA GROUPE UBAMO
19/08/2022
16/08/2022
16/08/2022
16/08/2022
16/08/2022