Amavubi News updates

Directions

Amavubi News updates reba hano amakuru yizewe y'imikino

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, yabonye itike yo gukina umukino w’ijonjora rya kabiri mu mikino yo ...
06/10/2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, yabonye itike yo gukina umukino w’ijonjora rya kabiri mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsinda iya Sudani U23 igiteranyo cy’ibitego 4-1.

Ni umukino wakiniwe kuri Juba National Stadium yo muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, kubera ibibazo by’umutekano muke muri Sudani.

Umukino ugitangira ku munota wa gatatu, Sudani yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Al Othaymin, nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro b’Amavubi U23.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, bifasha u Rwanda kugera mu ijonjora rya kabiri ku giteranyo cy’ibitego 4-1, kuko umukino ubanza rwatsindiye i Kigali ibitego 3-0

 FT | Rwanda 0️⃣-0️⃣ KenyaUyu munsi mwabonye bitwaye gute
05/10/2026



FT | Rwanda 0️⃣-0️⃣ Kenya

Uyu munsi mwabonye bitwaye gute

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko azakinisha abakinnyi batandukanye n’a...
05/10/2026

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko azakinisha abakinnyi batandukanye n’abo yakoreshaga mu mikino iheruka ubwo azaba ahura na Kenya.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, ni bwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Kenya, ku wa Mbere muri Stade Amahoro

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yanyagiye iya Burikina Faso ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti, gusa iyi kipe yo muri Afurika ...
04/10/2026

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yanyagiye iya Burikina Faso ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti, gusa iyi kipe yo muri Afurika yari yitwaje ikipe y’abana, kuko inkuru yanze kwitabira kubera imyenda no kubura indege yihariye yo kubatwara.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, ni bwo uyu mukino wakiniwe kuri Monumental Stadium, mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko amakipe 16 ari yo yemerewe gukina Shampiyona y’Icyicir...
04/10/2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko amakipe 16 ari yo yemerewe gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, andi ane yari yabisabye yimwa uburenganzira.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, ni bwo hashyizwe hanze urutonde rw’makipe yahawe uburenganzira bwo gukina mu mwaka w’imikino wa 2026/27 mu Cyiciro cya Kabiri

Umunya-Portugal Rui Pinto wamamaye kubera gushyira hanze inyandiko z’ibanga zagize uruhare mu gutuma Premier League itan...
04/10/2026

Umunya-Portugal Rui Pinto wamamaye kubera gushyira hanze inyandiko z’ibanga zagize uruhare mu gutuma Premier League itangira iperereza kuri Manchester City, yatangaje ko afite ubwoba ko ashobora kwicwa nyuma y’icyemezo cyo kumuvana muri gahunda yo kurinda abatangabuhamya

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, izahura n’ikipe ya Kenya, Harambee Stars, mu mukino wa gicuti mpuzamahanga...
03/10/2026

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, izahura n’ikipe ya Kenya, Harambee Stars, mu mukino wa gicuti mpuzamahanga ku wa 5 Ukwakira kuri Stade Amahoro i Kigali, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON) cya 2027.

Uyu mukino wa gicuti uje mu gihe mu ikipe y’Amavubi hari icyizere cyinshi nyuma y’umusaruro mwiza yagiye ibona, harimo intsinzi ya 2-1 yabonye hanze ikina na Cape Verde ndetse n’iyo gutsinda Liberia ibitego 3-1 mu rugo.

Nyuma y’umwuka mubi hagati ya Cristiano Ronaldo n’Umutoza Mukuru, Jorge Jesus, n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Portugal (...
01/10/2026

Nyuma y’umwuka mubi hagati ya Cristiano Ronaldo n’Umutoza Mukuru, Jorge Jesus, n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Portugal (FPF), Cristiano Ronaldo yambuwe nimero karindwi yambaraga mu Ikipe y’Igihugu, ihabwa rutahizamu Rafael Leão.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, ni bwo Cristiano yageze mu Mujyi wa Madrid avuye muri Portugal, mbere yo gukomereza urugendo rwe muri Arabie Saoudite aho akinira Al Nassr

 Amavubi turatsinda ntidutsindwa 🫡🤫👏FT | 🇨🇻 Cape Verde 1-2 Rwanda 🇷🇼⚽ G. Tavares 40'⚽ C. Niyomugabo 45+2'⚽ E. T. Iraduku...
29/09/2026



Amavubi turatsinda ntidutsindwa 🫡🤫👏

FT | 🇨🇻 Cape Verde 1-2 Rwanda 🇷🇼

⚽ G. Tavares 40'

⚽ C. Niyomugabo 45+2'
⚽ E. T. Iradukunda 52'

Ninde dusangiye ibi byishimo mupfashe aba bahungu tubashimire

Iyi ni list ya squad yatwawe k’umukino wa Cape vert na Rwanda
26/09/2026

Iyi ni list ya squad yatwawe k’umukino wa Cape vert na Rwanda

Address

Kinyinya
Kibagabaga

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Amavubi News updates posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share

Category